ASIDE FOLIKE: INZIRA YIZEWE YO KUGABANYA KUBAHO K’UBUMUGA BUVUKANWA BUFATA IMYAKURA.


Kuva ku itariki ya 7 kugera ku itariki ya 13 Mutarama buri mwaka, ni icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Aside Folike ( folic acid) ku isi hose. By'umwihariko kandi nka Leta zunze ubumwe z'Amerika buri mwaka zashyizeho icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu gitangira guhera ku itariki ya 6 kugeza ku itariki ya12 Mutarama Ku rwego rw'igihugu.

Icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka cyahariwe ubukangurambaga kuburwayi buvukanwa bwibasira imyakura. Kabone nubwo ukwezi kwa Mutarama kwahariwe ubukangurambaga k’ubumuga buvukanwa, Aside folike ni ingenzi cyane kuko ishobora kugira uruhare runini mukurwanya cyangwa kugabanya ubumuga buvukanwa bufata ubwonko, ijosi ndetse n’urutirigongo. (Mushobora kandi gusoma andi makuru yerecyeye ubuzima natangaje binyuze mukinyamakuru Newtimes ”UKO ABABYEYI BASHOBORA KURINDA ABANA BABO INYONJO” kandahano ubisome http://www.newtimes.co.rw/section/article/2017-03-06/208582/ )

Ngarutse ku nkuru yanjye , bwa mbere nabonye umwana ufite inyonjo n’abandi bana bafite ubumuga buvukanwa bufata imyakura nyuma yo gusura ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) mugikorwa njye n’inshuti zanjye twari twateguye mugufasha no kwita ku bana barwariye muri ibyo bitaro. Rwose icyo gikorwa cyampaye imbaraga zo gusoma no gukora ubushakashatsi bujyanye n’indwara z’abana hamwe n’izindi nahasanze kugirango ntange umusanzu mukwita kubuzima bw’abana no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.

Maze gusubira mu ishuri ry’ubuganga nigamo nakomeje gusura no kwitabira ibikorwa byo kwita ku barwayi cyane cyane abana , by'umwihariko mu bitaro bya KTU Farabi Hospital bya kaminuza nigaho nahabonye abana bafite imbaraga ndetse n’inkuru zishimishije. Kenshi uzanga abo bana bakubwira ko ubabera icyitegererezo ariko mubyukuri  bene abo bana nibo bakubera ikitegererezo mubyo uba ukora ndetse no kurushaho kugira umurava.

Ubumuga buvukanwa bufata imyakura , ni ubumuga bufata ubwonko n’urutirigongo. Bubaho mugihe inda ifite ukwezi kumwe, cyane cyane mbere yuko umugore anamenya ko atwite. Hari ubwoko butandukanye bw’ubu bumuga bufata imyakura burimo, inyonjo no kuvuka udafite ubwonko.

Inyonjo ni ubwoko bw’ubumuga buvukanwa bufata imyakura bubaho igihe urutirigongo rw’umwana rutirema neza mugihe akiri mu nda ya nyina, bigatera icyuho muri rwo. Ubundi bwoko bw'ubu bumuga bubaho igihe umwana avuka adafite ibice bimwe na bimwe by’ubwonko. Ni ubumuga bukomeye cyane umwana avukana. ubu ni bumwe mubumuga buvukanwa butera imfu z’abana ndetse no kugira ubumuga buhoraho kurwego rwo hejuru.

Inda zose zabagore batwite ziba zifite ibyago byo kugira ubu bumuga. Niyo mpamvu hashyizweho icyumweru cy’ubukangurambaga kuri foliki aside ku isi hose, abagore bashobora gutwita bashishikarizwa cyane gufata ikigero giteganywa cya aside folike kingana na miligarama 400 buri gihe mumezi ya mbere yo gutwita kandi bagakomeza kugeza byibura mu gihembwe cya mbere . Ndetse nanone , abagore bafite ibyago byinshi byo kugira inda zishobora gufatwa nubu bumuga bo bakenera miligarama 5 za Aside folike buri munsi.

Abagore bamwe na bamwe ntibamenya ko batwite kugeza hagati y’ibyumweru 4 na 5 . Bityo, ningombwa gutangira gufata aside folike mbere yuko batwita kuko bizana ubwirinzi kubana batwite. Usibye Aside folike, banagomba gufata ibiryo bikungahaye ku munyu ngugu witwa folate. Ahantu heza twayikura ni mu mweru w’igi, umutobe w’amacunga, ibishyimbo byumye,amashaza, ubunyobwa, imboga rwatsi nka epinari ndetse no mu mbuto. Ibiribwa byinshi nk’ibinyampeke biribwa mu gitondo nk'umugati, amafu, umuceri n’ibindi bikomoka kubinyampeke biba bikungahaye kuri aside folike. Imiti myinshi yongera vitamini nayo iba irimo ikigero gihagije cya Aside Folike.

Imvano:

1)https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/26562127

2)https://www.womenshealth.gov/a-z-topics/folic-acid

3)https://www.mayoclinic.org/drugs-supplements-folate/

4)  https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/11252849

5)https://www.cdc.gov/ncbddd/folicacid/index.html

6)https://www.ifglobal.org/our-work/prevention/

7)https://www.who.int/reproductivehealth/publications/maternal_perinatal_health/neural_tu

be_defects.pdf

Byanditswe : Olivier UWISHEMA, a medical student at KTU Medical school.

Bihindurwa mu Kinyarwanda : Norbert NIYONGIRA RN,BScN/Rwanda

7 Comments

Dr. Fidèle

Dr. Fidèle

01 June 2019 19:45
urakoze kuduhugura ! All the best from a fellow Doctor :)

Ndahimana Jean Philippe

Ndahimana Jean Philippe

01 June 2019 19:48
Mukomezaho kabsa kandi iyi Magazine y'ubuzima mbona izagera kure cyane abantu benshi bakarushaho kuyimenya kuko igerageza gutangaza amakuru y'ubuzima afite facts hamwe naho umuntu yashakira akeneye ibisobanuro birambuye!

Imanishimwe Christophe

Imanishimwe Christophe

01 June 2019 20:01
Umusore yagize initiative yo gutangiza platform ya Magazine ivuga kubuzima muburyo buri very professional kandi byibura namakuru y'ubuzima atanzwe nabantu babisobanukiwe biga cg bakora mubyubuzima, igitangira harimo abapingaga bavuga ko itazabona abayikurira, none kuri za social medias links zayo ndabona ahubwo yaramaze kuba ubukombe nta nigihe cyigera ku myaka ibiri iramara ugereranyije nibindi binyamakuru bimaze imyaka nimyaniko biraho kdi nta professionalism cg innovation bigaragaza. Ubundi kuki urubyuruko nkurunguru cyane cyane ruba mumahanga usanga batavuga ibyo ruba rukora hano mu Rwanda ngo byibura urubyuruko ruri imbere mugihugu rube rwabigiraho. Kuko nkiyi Magazine ugereranyije ubushobozi bwuyu mwana wayishinze ukiri umunyeshuri ufite level nziza cyane igezeho. Byaba byiza abana nkabangaba bafite passion na initiative ibyo bakora bigiye bivurwa ndetse bakanashyigikirwa. Mba mu Rwanda ndi umwarimu , ibyiyi Magazine nabimenyeye kuri WhatsApp kuri article yerekeye psychiatry yarı ibaye shared muri WhatsApp group ngira amatsiko yo kuyisoma ndayikunda cyane. Ndeba nibindi bikorwa from social medias namafoto yaza activities ziyi Magazine from different universities. Komerezaho muvandi, Imana izabijyamo!

Diane

Diane

01 June 2019 20:03
Courage vraiment

Igihozo Emma

Igihozo Emma

01 June 2019 20:23
Wooow! Very informative article! Congratulations!

Oscar

Oscar

01 June 2019 21:30
Magazine imaze kugera kure rwose! Kendi no kuba mubasha gushyiraho inyigisho mu ndimi 4 nikintu gihambaye cyane rwose! Bravo !

Fidèle Segikwiye

Fidèle Segikwiye

01 June 2019 22:10
Keep it up dear Olivier the article is very informative

Leave a Comment

Your email address will not be published.