Inyandiko kundwara

KUBONEZA URUBYARO
Mu Rwanda kimwe nahandi kw’isi benshi dutewe inkeke n’uburyo abantu bagenda barushaho kwiyongera nyamara ibibatunga bitiyongera. Bivuze ko bikomeje gutya niba ari ntagikozwe, ibi byadutera ibibazo bitoroshye birimo nko kwicwa n’inzara kuri bamwe na bamwe cyane cyane abafite amikoro make. Nubwo bimeze gutyo ariko abayobozi by’umwihariko mu nzego z’ubuzima ntibahwema kudushishikariza ko twaboneza urubyaro nk’imwe mungamba ihamye yadufasha guhangana niki kibazo.

WARI UZIKO URUBUTO RWA POME RWAGUFASHA KURWANYA INDWARA ZIRIMO KANSERI,DIYABETE, INDWARA Y’UMUTIMA NDETSE N’UMUVUDUKO MUNINI W’AMARASO?
Benshi muri twe dufata mu mafunguro urubuto rwa pome cyangwa se ruzwi mu ndimi z’abakoroni nka Apple mu cyongereza na Pomme mu gifaransa. Nubwo dufata uru rubuto, bamwe muri twe ntituzi ko pome ishobora kudufasha kurwanya indwara zitari nke zisigaye zibasira imbaga nyamwinshi muri ino minsi.