Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kugira amagara mazima ni iby’agaciro kuri buri wese. Muzabona abantu benshi bakora imyitozo ngororamubiri kare mugitondo cyangwa nimugoroba kugira ngo batakaze ibiro cyangwa bagumane imiterere y’umubiri wabo.
Ariko iyo bageze mu rugo, bafungura ibikubye kabiri ibyo batakaje. Abandi banywa amazi menshi bakanirinda kurya kugirango babungabunge imiterere y’umubiri wabo nyamara nyuma y’ibyo byose bagafata ibikubye kabiri ku byo bari bigomwe basanzwe bafata. Ibi birakomeza kugeza ubwo ubonye ko aho kugira ngo utakaze ibiro ahubwo wataye umwanya wawe.
Ubusesenguzi bwakozwe ku bushakashatsi kubijyanye no gutakaza ibiro burenga 700, abantu benshi batakaje ibiro mu gihe gito biturutse ku kurya neza. Ibi bihamya ko gukora imyitozo ngororamubiri y’ubwoko bwose bubaho kwisi bitazigera bigufasha gutakaza ibiro mugihe utitaye ku mirire yawe.
Abantu benshi bakomeza guha akazi abatoza bashobora kubigisha uburyo bwiza bakoresha kugirango batakaze ibiro. Ibi bihuye nibyo abantu baba bashaka kubaka umubiri. Gusa ntibibageza k’umusaruro bifuza nyuma y’ibyumweru byinshi cyangwa amezi runaka bakora cyane. Ibi bikaba ahanini biterwa nuko batita k’uburyo babaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Imirire igira uruhare runini mu kugena umusaruro mwiza mu bijyanye no kubungabunga ibiro. Mu gice cya 6 cy’igitabo “ Basic weight training for Men and Women” kugumana umubiri wifuza ushingiye ku myitozo ngororamubiri gusa biragoye. Gukora imyitozo ngororamubiri ifasha mu kubaka imikaya ariko ntabwo ari uburyo bwiza bwo gutwika ibinure rwose. Nubwo ubihurije hamwe no gufata ifunguro riboneye, byagufasha guhangana n’ikibazo cyo kwiyongera ibiro.
Iyo mvuga ku bijyanye n’imirire nibanda cyane ku mazi nk’ikintu cy’ingenzi. Bamwe batekereza ko kunoza imirire ari ukurya ibiryo birimo ibinure bicye nubwo nabyo bifite akamaro kanini mu igogora. Ushobora kurya ibinyamasukari ariko byo bifata umwanya munini mu igogora . Amazi ni ingenzi cyane mukugabanya ibiro kubera ko adafasha mu igogora gusa, ahubwo anaziba icyuho mugihe utafashe amafunguro utari ukeneye.
Kunywa amazi mbere yo kurya bifata umwanya munini wakagombye kujyamo amafunguro bityo bigatuma urya bike kandi ntibigutere ikindi kibazo cyatuma wenda wafata ibitera imbaraga. Ibi bisobanuye ko ugomba kureba ingano y’ibyo ufata, ukanabifata hamwe n’amazi kugira ngo byoroshye igogora ry’ibyo wafashe. Gusa ibi bijyana no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo umubiri ugume kuri gahunda.
Kwiyiriza ubusanzwe bivuze kudafata amafunguro na byo ni ingenzi mukugabanya ibiro nkuko byemejwe n’ubuhamya bwinshi.kabone nubwo kwiyiriza bifatwa nk’igikorwa gishingiye ku myemerere. Ariko bikaba ari ngombwa kugira utuntu duke cyane wafata kugira ngo udahura n’isereri itewe n’isukari nke mu mubiri kandi ukirinda kurenza nibura umunsi umwe wiyirije ubus. Ibi ni ukubera ko bifasha mukugabanya ibinure umuntu afata. Ibi ntabwo bifasha mukugabanya ibiro gusa ahubwo no mukurinda indwara zitandura nk’indwara zifata imitsi cyangwa indwara y’igisukari. Inyandiko zimwe na zimwe zihamya ko binarinda gusaza.
Ku rundi ruhande, abantu benshi bafata imyitozo ngororamubiri nk’ikintu cyonyine cyagufasha kugumana imiterere y’umubiri .batekereza ko kandi kubira ibyuya mu gihe ukora imyitozo bivuze gutakaza ibinure maze bikabaha umutekano wo gufata ibindi byinshi ku mafunguro yanyuma yaho. Ibi ntagaciro bifite kubera ko wakagombye gufata ibinure bike aho kumva ko uzabitwika kugirango utakaze ibiro.kandi muzabona umuntu umara amezi 2 akora imyitozo ngororamubiri ariko nyuma yaho usange ntakintu cyahindutse k’umubiri we kubera ko atitaye kumirire.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri ariko ntibite ku byo bafungura batakaza nibura amapawundi 6(ibiro 2.7) mu gihe cy’ibyumweru 21 naho abahitamo gukoresha uburyo bw’imirire batakaza amapawundi 23(ibiro 10.3) mu byumweru 13 gusa bakoresha indyo iboneye. Ibi bikomeza kwerekana ko gukomatanya imyitozo ngororamubiri no kunoza imirire ari ingenzi cyane.
Gusa ntushobora kwita ku mirire gusa ngo utekereze ko uzagira imikaya ikomeye cyane mu gihe udakora imyitozo ngororamubiri. Ibi nabyo ni ingenzi cyane mu bijyanye no gutakaza ibiro kubera ko imyitozo ifasha imikaya gukomera n’amagufwa agakomera mu gihe ufata ibinure mu mafunguro yawe. Nanone kandi imyitozo ngororamubiri itwika ibinure bigira uruhare mu ndwara zimwe na zimwe zifata imitsi n’izindi ndwara zijyanye n’umuvuduko w’amaraso. Bityo imyitozo ngororamubiri ni ngombwa cyane mu gufasha amaraso gutembera bigira uruhare runini mu kurinda gusaza.
Bityo iyo tuvuze kwisungana, ni igihe ikintu kimwe kitabaho kitari kumwe n’ikindi. Gutakaza ibiro ntibishobora gukunda mu gihe hatabayeho ubwisungane hagati y’imyitozo ngororamubiri no kunoza imirire. Bityo tugomba kwibuka ko nta bitangaza biba mu gutakaza ibiro no mu kwita ku mubiri. Byose bijyana no gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe gikwiye bikajyana no kunoza imirire. Kimwe muri ibi ntigishobora kukugeza ku musaruro wifuza hatabayeho ikindi. Iyo ushaka umubiri umeze neza, urabikorera kandi gukora cyane bitanga inyungu. Hanyuma ugaha umwanya buriwese wifuza kumenya uko wageze kuri ubwo buryo ugaragaramo.
Byanditswe na : Esperance KAZENEZA, Holder of a bachelor’s degree in Public Health-Environmental Health Sciences, University of Rwanda.
Bihindurwa mu Kinyarwanda na : Norbert NIYONGIRA RN, BScN
Binonosorwa na : Olivier NDIKUMUREMYI, Medical student at University of Rwanda
Imvano:
1. Wiggins S, Keats S. Future diets in the developing world Questions, answers and gaps. Shap policy Dev. 2017;(September):1–20.
2. Ethan D, Basch CH, Hillyer GC, Berdnik A, Huynh M. An analysis of weight loss articles and advertisements inmainstream women’s health and fitness magazines. Heal Promot Perspect [Internet]. 2016;6(2):80–4. Available from: http://journals.tbzmed.ac.ir/HPP/Abstract/HPP_3156_20150602004437
3. olek, J, Vanheest, J, Forsythe, S. Diet and exercise for weight loss: A review of current issues. Sport Med. 2005;35(1)(1):1–9.
4. Frank E. Weight management. Aust Fam Physician. 2010;39(3):91.
5. Jéquier E, Constant F. Water as an essential nutrient: The physiological basis of hydration. Eur J Clin Nutr. 2010;64(2):115–23.
6. Swift DL, Johannsen NM, Lavie CJ, Earnest CP, Church TS. The role of exercise and physical activity in weight loss and maintenance. Prog Cardiovasc Dis [Internet]. 2014;56(4):441–7. Available from: http://dx.doi.org/10.1016/j.pcad.2013.09.012
7. Kolasa KM, Collier DN, Cable K. Weight loss strategies that really work. J Fam Pract [Internet]. 2010;59(7):378–85. Available from: http://www.ncbi.nlm.nih.gov/pubmed/20625566
6 Comments
Jean Paul Ufitinema
14 August 2019 16:35Aimee
14 August 2019 18:56Aimee
14 August 2019 18:56Rissa
14 August 2019 22:58Nadia Cyuzuzo
16 August 2019 08:28H theodore
16 August 2019 18:32