KUBONEZA URUBYARO


INTERURO

Mu Rwanda kimwe nahandi kw’isi benshi dutewe inkeke n’uburyo abantu bagenda barushaho kwiyongera nyamara ibibatunga bitiyongera. Bivuze ko bikomeje gutya niba ari ntagikozwe, ibi byadutera ibibazo bitoroshye birimo nko kwicwa n’inzara  kuri bamwe na bamwe cyane cyane abafite amikoro make. Nubwo bimeze gutyo ariko abayobozi by’umwihariko mu nzego z’ubuzima ntibahwema kudushishikariza ko twaboneza urubyaro nk’imwe mungamba ihamye yadufasha guhangana niki kibazo. UBUSOBANURO Kuboneza urubyaro ni uburyo bwiza, bwemewe kandi bwizewe bukoreshwa hagamijwe kugira ngo umuntu yibaruke(abyare) abo ashoboye kurera kandi mugihe abyifuza. Ubu busobanuro  buraboneye rwose kandi buteye amatsiko kuburyo umuntu ahita yibaza niba buri wese yaba abyemerewe?  Igisubizo ni yego.

UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

Kuri ubu, uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice bitatu. Hari uburyo kamere; uburyo karemano ndetse n’uburyo bukoresha imisemburo cyangwa twakita ko ari uburyo bugezweho (modern). Bwose ni uburyo bwizewe ndetse n’ubushashatsi bwagiye bwemeza ko bushoboka.

1.A) uburyo kamere twavugamo: harimo ukwifata: ibi bivuze kureka gukora imibonano mpuzabitsina by’umwihariko mu igihe cy’uburumbuke; hanarimo kandi no kwiyakana: mu igihe umugabo ari mugikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina yagera mugihe cye cy’ibyishimo(gusohora)akiyaka uwo bari kumwe. Ibi bituma ntahura ry’intanga ngore ndetse n’intanga ngabo ribaho maze ntihabeho gutwita.

2.B) uburyo karemano: ubu buryo habonekamo uburyo twakwita gukoresha urunigi aho umugore aba afite urunigi yigishijwe cyangwa yarasobanuriwe neza na muganga uko azajya yimura isaro maze bikazamufasha kumenya igihe cye cy’uburumbuke kuburyo ashobora kureka gukora imibonano mpuzabitsina cyanwa agakoresha agakingirizo maze ntasame bityo bikaba bimufashije gushobora kuboneza urubyaro; ndetse no konsa igihe kirekire kandi kenshi ibi nabyo bituma umubiri w’umugore utavubura imisemburo ituma intanga ngore ikura maze nabyo bikamufasha kuboneza urubyaro.

3.C) uburyo bugezweho (modern):Hano ho harimo ibyiciro bibiri by’ Tubonamo uburyo bwo kuboneza urubyarobwa burundu ndetse n’uburyo butari ubwa burundu. Mu buryo bwa burundu harimo ukwifungisha burundu k’umugabo ndetse n’ukwifungisha burundu k’umugore. Ibi bivuze ko aba ari ntakongera gushobora kubyara guhari cyangwa se gushoboka. Noneho mu uburyo butari ubwa burundu naho hagabanyijemo ibice bibiri harimo uburyo bukoresha imisemburo ndetse no gutangira intanga ngabo ngo idahura n’intanga ngore. Uburyo bwifashisha imisemburo twavugamo nko gukoresha ibinini : aha umugore afata ikini kimwe kumunsi nkuko aba yabisobanuriwe  na muganga maze bigatuma igi ry’intanga ngore ritera (ridakura) maze ntasame. Harimo kandi n’uburyo bwo gukoresha agapira bashyira mukuboko maze nako kakazajya gasohora umusemburo buhoro buhoro bitewe n’igihe kateganirijwe. Harimo kandi n’uburyo bwo gukoresha urushinge rumara amezi atatu maze umugore akajya kwiteza urundi. Hari kandi nabwa buryo twavuze budakoresha umusemburo harimo gukoresha agakingirizo ndetse no gushyira agapira mumura birinda ihura ry’intanga ngabo ndetse n’intanga ngore bigatuma ntasama ryabaho.

UMUMARO WO KUBONEZA URUBYARO

Ntitwasoza kandi tutagarutse kubyiza byo kuboneza urubyaro. Yewe dore ko ari byinshi. Muri byo twavugamo ibi bikurikira: -kubyara umubare w’abana wifuza kandi igihe icyaricyo cyose ubishakiye. -kongera ubuzima bwiza bw’umugore kubera ko abona igihe cyo kwisubira maze agatora agatege akazongera kubyara ntakibazo agize na gito. -kongera iterambere ry’umuryango, ndetse n’igihugu. Ibi ni ukubera ko niba umugore afite ubuzima bwiza abasha gukora ibi muteza imbere ntakibazo agize maze bigatuma ibi byavuzwe haruguru bigerwaho.  UMWANZURO Nimucyo rero dukomeze kwitabira ndetse no gushishikarizanya kuboneza urubyaro kuko ari iby’ingirakamaro ku iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu.

Byateguwe na: NIYOMUGABO Cyrille , a professional nurse, Rwanda.

REFERANCES :

Family planning association, (2014). All you need to know about family planning methods (Sinhala). Available online at https://www.youtube.com/watch?v=I4P66dlXjOc. Accessed on 31/08/2018.

United Nations, Department of Economic and Social Affairs, Population Division (2014). Population growth and universal access to reproductive health. Population Facts No. 2014/6. Available online at http://www.un.org/en/development/desa/population/publications/pdf/popfacts/PopFacts_2014-6.pdf

1 Comments

Sibomana Fidèle

Sibomana Fidèle

06 January 2019 21:28
Mukomereze aho nukuri pe!

Leave a Comment

Your email address will not be published.