Benshi muri twe dufata mumafunguro urubuto rwa pome cyangwa se ruzwi mu ndimi z’abakoroni nka Apple mu cyongereza na Pomme mu gifaransa. Nubwo dufata uru rubuto, bamwe muri twe ntituzi ko pome ishobora kudufasha kurwanya indwara zitari nke zisigaye zibasira imbaga nyamwinshi muri ino minsi.
Bitewe nukuntu uru rubuto rwa pome ari ingirakamaro cyane, bimwe mubihugu byateye imbere cyane nk’Abongereza usanga bafite imwe mu migani ikomoza kuri uru rubuto rwa pome mu rwego rwo kuruha gaciro gakomeye cyane nkaho bagira bati:’’ An apple a day keeps the Doctor a way’’. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ko ‘’ Pome imwe kumunsi yirikuna muganga’’. Ibi bisobanura ko gufata ibiribwa bikize kuntungamubiri byakurinda guhora uhura na muganga cyangwa se ujya kwa muganga dore ko uba utakirwaragurika byaburi mwanya.
Kurya urubuto rwa pome bishobora kugabanya ibyago by’indwara nka diyabete cyangwa se indwara y’igisukari bitewe nuko pome ifasha mu igabanuka ry’amasukari mu maraso. Pome ishobora gufasha kugabanya umuvuduko munini w’amaraso(hypertension) ndetse ikanarinda uburwayi bw’umutima. Urubuto rwa pome kandi rushobora kugabanya ibibazo by’umubyibuho ukabije cyane(obesite). Uru rubuto rwa pome runagabanya cyane ibyago byo kuba umuntu yafatwa na kanseri ndetse no kuziba imiyoboro y’amaraso.
Ubushakashatsi bwerekana ko kurya ibikungahaye kuri fibre nka pome bigabanya cholesterol mu maraso kuko iyo ari nyinshi itera kuziba kwa tumwe mutuyoboro tw’amaraso bigatuma amaraso atagera neza mu mutima.
Urubuto rwa pome rubonekamo imyunyu ngugu itandukanye nka potasiyum, Kalisiyum, Manyeziyum, fosifate ndetse tutibagiwe nama vitamine atandukanye nka vitamine C,E, K, B1,B2 ,B3 ,B5, B6, B9.
Abahanga mu by’ubuzima batanga inama bavuga ko mugihe umuntu yaba amaze gufata amafunguro(kurya) cyangwa mubindi bihe bisanzwe, ari byiza cyane gufata urubuto rwa pome.
Mbonereho kubibutsa ko mbere yo kurya urubuto rwa pome ari ngombwa kubanza kururonga neza mumazi meza mu rwego rwo kwirinda indwara zikururwa nisuku nke y’ibiribwa ndetse tukibuka no gukaraba intoki mbere yo kurya uru rubuto rwa pome hamwe nandi mafunguro asanzwe.
References:
1) https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC3183591/
2) https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC442131/
3) American Institute for Cancer Research. 2010. [cited 2011 Apr]. Available from: http://www.aicr.org/site/PageServer.
4) https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC4420713/
5) US Apple Association website. [Accessed September 1, 2013]; http://www.usapple.org/.
Yanditswe na Olivier UWISHEMA, Umunyeshuri wiga mw’ishami ry’ubuvuzi rusange mu gihugu cya Turukiya.
2 Comments
Ange Cyuzuzo
09 January 2019 08:08Uwera Marie Chr
09 January 2019 08:13