“Buretse”: Urukingo Rwa Covid 19 - GERARD KARUHANGA from University of Rwanda (ENTRY 64)


1 | P a g e

 Kuwa, 15/09/2020

“Buretse”: Urukingo Rwa Covid 19

Ubwo Abatuye isi bose bifashe ku matama kubera icyorezo cya Corona virus/ Covid 19,  abanyarwanda bo ubanza amaboko bagiye kuyakura ku matama yabo. Mu gihe gito icyorezo  kiyogoje isi cya corona virus kigeze mu Rwanda, ibintu byaradogereye, induru ziravuga, ubuzima  burahagarara, ariko noneho ubanza iyi mvura y’amahindu igiye gucya buri munyarwanda wese  akiruhutsa. Birasaba gusa gusenyera umugozi umwe no kumva ibintu kimwe kuri buri  muturarwanda wese; ari umuto n’umukuru mu ntara enye zigize igihugu cyacu n’umugi wa Kigali  intero n’inyikirizo bikaba “Buretse”.

Munyarwanda, munyarwandakazi nawe muturarwanda wese, buretse: iyi niyo ntero muri leta  mucyo rero twese tuyikirize kandi tuyubahirize iki cyorezo tugihashye burundu. Kandi  mumenyeko, ‘kwirinda biruta kwivuza’ dore ko kandi iki cyorezo nta n’umuti kirabonerwa,  twebwe rero dukoreshe uru rukingo dufite; ar’umukozi uri ku kazi, ari abana n’ababyeyi bari mu  miryango yabo, ari abari ku ngendo bagenda, ari abahinzi n’aborozi namwe banyeshuri bari mu  mago iwanyu, nyamuneka, buretse;

Buretse kugira aho ujya utambaye agapfukamunwa n’amazuru kaguriwe ku bacuruzi babiherewe  uburenganzira n’ubuyobozi. Niba ukabonye kandi, wipfa kukambara, buretse; banza urebe ko  gafunitse neza, kandi niba ugasanganywe banza urebe niba gasukuye kuburyo buhagije. Kuba  gasukuye ni ukuvuga; kameshwe mu mazi meza n’isabune, kamara kuma kagaterwa ipasi, n’uko  ukabona kukambara. Mu gihe witsamuye cyangwa wayuye uri ahari abantu, wigakuramo kuko  coronavirus ishobora kwandurira mu matembabuzi aba mu mwuka.1 Tubimenye, tubibwire na  bagenzi bacu nyamuneka, kuko amagara araseseka ntayorwa; wikwambara agapfukamunwa  gacitse, watoraguye, watiye cyangwa gashaje kuko nabyo byaba intandaro yo gukwirakwiza iki  cyorezo.

Buretse kwinjira mu muryango wawe cyangwa ahandi hose hari abantu, aho waba uvuye hose  udakarabye intoki n’amazi meza n’isabune, ibi bikore kenshi gashoboka ubigire nk’umuco ndetse  no mu rugo iwawe cyangwa aho ukorera uhashyire kandagira ukarabe irimo amazi ahagije  n’isabune kugirango abahaza bose babanze bakarabe mbere yo kwinjira; irinde urinde abawe  ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Ntabe ari wowe uzanira abandi iki cyorezo  cyangwa nawe ukaba wakwishyira mukaga. Bityo rero; karaba intoki mugenzi wange kuko 

  

1 Ubutumwa bw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization)  “infection prevention and control guidance” bwo kuwa 21 Gashyantare 2020 Bwavuguruwe  nyuma kuwa 11 Nzeri 2020 buboneka kuri www.who.int nasuye tariki 15 Nzeri 2020

 

2 | P a g e

 Kuwa, 15/09/2020

agakoko gatera corona kagendera aho ariho hose uwakanduye yafashe cyangwa yasize  amatembabuzi ye;2

Buretse rero gufatafata aho ubonye hose, haba k’umuntu cyangwa ku kintu, wigira uwo ukoraho  uhobera cyangwa wegera.3 Wikwibeshya, coronavirus ntipimishwa ijisho, wayikongenzwa n’umuturanyi, n’inshuti, n’umuvandimwe cyangwa n’umwana wawe, cyangwa se nawe ku giti  cyawe ukaba wagira uwo wanduza iki cyago. Irinde rero, usiga byibura intera ya metero hagati  yawe na mugenzi wawe. Wigira uwo wizera rero, irinde nabo ubarinda. Gusigamo metero kandi  ntibitubuze kugira umuco wo gukarab’intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka, cyangwa  kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru mu gihe cyose ugiye guhura n’abandi.4

Nshuti yange, buretse kwikora mu maso, mu mazuru cyangwa ku munwa igihe cyose utakarabye  intoki n’amazi meza n’isabune kugira ngo ku ntoki hataba hariho agakoko gatera covid 19 kagaca  muri ibi bice kakajya kuzahaza umubiri, cyane cyane mu muhogo no mubihaha. Igihe kandi hari  akantu kakuriye cyangwa ukumva ukeneye nko kwishima ku mazuru cyangwa ku munwa cyangwa  se kwikora mu maso, buretse; banza usukure intoki n’amazi meza n’isabune ukureho umwanda  ushobora guhisha aka agakoko. Bizirikane, witwararike, n’ubwo bitoroshye ariko gutakaza  ubuzima bikomeye kurushaho.

Oyaa, buretse kwicara kuri moto utambaye neza agapfukamunwa n’amazuru ndetse  n’akanozasuku mu mutwe mbere yo kwambara ingofero/kasike (casque), bwira umumotari kandi  aguhe kuri sanitayiza (hand sanitizer); umuti wabugenewe wica udukoko uwukarabe bityo ubone  kwicara kuri moto. Wenda igihe cyagufashe, urihuta ariko iyo ngofero iba yakoreshejwe  n’abagenzi benshi ndetse wenda nawe ushobora gusigamo ibyuya byawe ukaba wateza akaga  abandi bagenzi, bityo rero, buretse kwambara kasiki utambaye akanozasuku cyangwa undi  mwenda wawe usukuye.

Ugiye se gukoresha za bisi (bus) na tagisi (tax) mu rugendo rwawe, buretse kwicara utabanje  kureba niba aho ugiye kwicara havivuye (cyangwa hari akamenyetso gakosoye). Aho niho  wemerewe kwicara, wikwicara ahandi byegeranye hari ikimenyetso cya x utegerana na mugenzi  wawe muri kumwe bikaba byavamo kwanduzanya. Niba kandi ubona imodoka yarengeje abagenzi  igenewe gutwara bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda corona virus/ covid 19 ashyirwaho  n’ubuyobozi, buretse; wiyicaramo kuko bishobora kubateza ibyago mwese. 

  

2 Nkuko byavuzwe na Centers for diseases control and prevention muri protect yourself(irindeyashyizwe hanze bivuguruye kuwa 11 nzeri 2020 iboneka kuri www.cdc.gov nasuye tariki 15 Nzeri  2020

3 Ubutumwa bw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization) Mu  nyandiko yawo how is COVID-19 transmitted (uko COVID-19 ikwirakwizwa), hashyizwe hanze  kuwa 9 Kanama 2020 iboneka kuri www.who.int nasuye kuwa 15 Nzeri 2020 4 Banki Y’isi (The World Bank), munyandiko yayo yitwa awareness compaigns help prevent  against COVID-19 in Afghanistan (kumenyekanisha COVID-19 n’ubufasha mu kuyirinda muri  Afghanistan) yashyizwe hanze tariki 28 Kamena 2020 iboneka kuri www.worldbank.org nasuye  kuri 15 Nzeri 2020

 

3 | P a g e

 Kuwa, 15/09/2020

Buretse kujya mu bandi wibonaho ibimenyetso byo gukorora, kubabara umutwe, ibicurane,  umusonga, guhumeka nabi n’intege nkeya. Buretse rwose, ahubwo ihutire kwishyira mu kato  wowe ubwawe, nubona ukomerejwe, uhamagare polisi kuri 112 cyangwa urwego rw’ubuzima kuri  114 inimero zitishyurwa, ubone ubutabazi kandi uve mu bandi kugeza igihe ibipimo bigaragarije  ko utanduye cyangwa ibi bimenyetso byakize ukabona gusubirana n’umuryango wawe mu  mahoro.

Buretse rero, itwararike, rwose buretse; nihataba uwanduza undi mu muryangonyarwanda wose,  inzego z’ubuzima n’izindi zibishinzwe nazo zigakomeza gukura abanduye mubazima, iki cyorezo  kizavaho kibe amateka mu gihe gito. Leta yacu kandi nayo ntiyicaye ikomeje kudushyiriraho  ingamba mu bushishozi bwinshi muri bya byemezo by’inama y’abaminisitiri tumaze kumenyera  turi benshi.5 Mucyo dufatanyirize hamwe rero kuzubahiriza, buri umwe wese abe ijisho rya  mugenzi we.Twese hamwe nkabitsamuye tuti “Buretse”, iki cyorezo kikagenda nkanyomberi,  ubuzima bukongera bukava iyo bwagiye, abana bacu bakiga, imirimo ikongera igasubukurwa,  ingendo n’imihahiranire bikaba ntamakemwa, indege zikaguruka mukirere, insengero zikongera  gukora Imana igasingizwa, tukaba amahoro amajya n’amaza, umuryangonyarwanda ugasugira  ugasagamba, tukaba mwisi izira corona virus/ covid 19. 

Kugeza ubu ntarundi rukingo rwizewe rurenze uru pe!

AHAVUYE AMAKURU YAKORESHEJWE MURI IYI NYANDIKO

1. www.who.int.

2. www.worldbank.org.

3. www.cdc.gov.

4. www.premature.gov.rw

  

5 Leta y’U Rwanda, Amatangazo y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, aboneka kuri  www.premature.gov.rw nasuye kuri 15 Nzeri 2020

 

Writer : GERARD KARUHANGA from University of Rwanda

51 Comments

Gerard Karuhanga

Gerard Karuhanga

16 September 2020 15:29
this is great

Ebenezer

Ebenezer

16 September 2020 16:15
Tuzatsinda✊🏾❤

George MUGIRANEZA

George MUGIRANEZA

16 September 2020 16:45
Amazing, Sha n'urukingo kabisa: 👍

Shyaka Jackson

Shyaka Jackson

16 September 2020 16:49
Iki gitekerezo cya buretse n'ingenzi kabsa

Asiimwe

Asiimwe

16 September 2020 16:51
Great brother! We're together with you

Murungi Ratifa

Murungi Ratifa

16 September 2020 16:52
Very true tugomba kwirinda tugakaza ingamba

Kayitesi phoebe

Kayitesi phoebe

16 September 2020 16:56
Wow... thanks our brother Gerald, iki gitekerezo cya buretse n'ingenzi....wakoze cyane .

Ngoga

Ngoga

16 September 2020 17:23
Yego rwose, reka mbe ndetse, we are soon winning. Thank you so much Gerald

Chepkemoi Sharon

Chepkemoi Sharon

16 September 2020 17:24
Great work done Gerard.

Kamanzi George

Kamanzi George

16 September 2020 17:46
Brother icyo gitekerezo nikiza peeee

Kanyarwanda James

Kanyarwanda James

16 September 2020 17:48
Continue to go higher my friend. Your outstanding courage is unbeatable!

John mande

John mande

16 September 2020 18:06
That's amazing keep going forward

Buzigi Derrick

Buzigi Derrick

16 September 2020 18:16
You just played your role Gerard, eachone teach one and spread the gospel of prevention.

Bizimungu Dan

Bizimungu Dan

16 September 2020 20:01
👍👍👍👍😎👌💪 Powerful my brother, We need thoughtful people like you

Musoni Gasigwa Jean Claude

Musoni Gasigwa Jean Claude

16 September 2020 20:39
#buretse

Peninah

Peninah

16 September 2020 21:40
This is a great reminder, thank you so much

Muhire Faustin

Muhire Faustin

16 September 2020 21:46
Yego, ukuri nuko tugoma kuba Turetse, Kwiroha Muruzi turwita ikiziba. thanks for the awareness big brother. Birandeba nawe birakureba. "Reka mbe ndetse"

NIYIGENA Jean Pieree

NIYIGENA Jean Pieree

16 September 2020 21:53
Good

Ezra

Ezra

16 September 2020 21:58
#Buretse great insight Mr Gerald

KTR

KTR

16 September 2020 22:01
Great work gerard...spread the message

Mutoni Christine

Mutoni Christine

16 September 2020 22:14
Igitekerezo ni inyamibwa@Gerlad courage

Hakizamungu ildephonse

Hakizamungu ildephonse

16 September 2020 22:19
Byiza cyane muyobozi mwiza w'ejo hazaza Turagushyigikiye

Annet nankunda

Annet nankunda

16 September 2020 22:41
Thanks so much bro for educating us with your idea. Everyone should be aware of Buretse. We are all behind u in this. Keep going💪

Nicolas KANSIME

Nicolas KANSIME

16 September 2020 23:25
Ubuvanganzo mu mwimerere wabwo. Nibyiza cyane rwose.👏👏

Bamurange peace

Bamurange peace

16 September 2020 23:35
Awesome brother Gerard

Idufashe Eddy

Idufashe Eddy

16 September 2020 23:36
Ndaba ndetse kabisa, Wakoze cyane kubw'iyi nyandiko irasobanutse😊

Murungi Winnie

Murungi Winnie

16 September 2020 23:46
Thank you so much Gerard, what nice creative measures against corona!! Please keep it up

Rebecca

Rebecca

17 September 2020 00:05
Awareness is key. Thank you for enlightening us. #Tuzatsinda.

Bosco.I

Bosco.I

17 September 2020 00:10
"Buretse" the only available Vaccine. Great work Mr.Gerard.!

Tuyishimire Eric Erick

Tuyishimire Eric Erick

17 September 2020 00:11
Buretse. This is great

Ngesonziza Enock

Ngesonziza Enock

17 September 2020 09:44
Wowww! This is really great brother Gerald. Buretse ni ubutumwa buzima pe.

Kamaraba veronique

Kamaraba veronique

17 September 2020 09:52
# Buretse kugenda utambaye agapfukamunwa Wauu great job iyaba twese twabaga turetse ubundi tugahashya icyi cyorezo Thank you@ Gerald

Mutesi Annet

Mutesi Annet

17 September 2020 10:17
I like the idea my brother, cheer up Gerard, we're behind you with all our efforts

Murerwa Annet

Murerwa Annet

17 September 2020 10:21
Woooooooow! What a nice insight, this is very powerful my outstanding brother! Buretse kabsa

Shyaka

Shyaka

17 September 2020 10:54
Murakoze cyane kubwibitekerezo Muduhaye Bwana Gerald. Buretse is a great Idea.

Nkurunziza varely

Nkurunziza varely

17 September 2020 11:53
Thanks for the Good I deals Mr Gerald & through them Covid will end completely.

Leticia

Leticia

17 September 2020 15:31
What a nice way to go! Gerard this is very helpful and powerful to combat this pandemic. Keep it up 👍

Nsengimana Jacques

Nsengimana Jacques

17 September 2020 15:58
Woow, That is great our brother Karuhanga murakoze cyane k'ubwubumenyi unyunguye keep it up ufasha Abanyarwanda muri Rusange kwirinda CORONA VIRUSI

Jacque

Jacque

17 September 2020 16:14
Wow! Awesome brother! Your character would lead to such a problem solving personality! Am proud of you

Nsengimana

Nsengimana

17 September 2020 16:16
Indeed, this is an important message Sir

Walusimbi Ivan

Walusimbi Ivan

17 September 2020 16:23
This insight is actually outstanding bro The sky is no longer the limit . All the best

Nsenga Jacque

Nsenga Jacque

17 September 2020 16:29
Together we can be free from this tragic virus Buretse: kabisa

Geofrey

Geofrey

17 September 2020 23:34
Well put Gerald! This is a life saving massage presented in a brief and creative manner. Glad to have read it.

Junior

Junior

17 September 2020 23:37
This is a good one

Kwizera

Kwizera

17 September 2020 23:48
Ibyo nge ndabishyigikuye !

Tumukunde Anitha

Tumukunde Anitha

18 September 2020 06:35
Great work!!!

Jean Baptiste

Jean Baptiste

18 September 2020 13:33
uranyemeje as usual

Havugimana Anastase

Havugimana Anastase

18 September 2020 19:28
Well done 👍

Muhire evariste

Muhire evariste

20 September 2020 17:22
That's great for sure

Rutinduka Ronald

Rutinduka Ronald

20 September 2020 22:21
Murakoze cyane kubwibitekerezo byiza nukuri covid 19 yaba ubuvumo twese tubigize ibyacu

Rwabuneza

Rwabuneza

21 September 2020 23:07
Powerful brother

Leave a Comment

Your email address will not be published.