Tumenye Kandi Twirinde Icyorezo Cya Koronavirusi - UWUMUKIZA DIOSCOR from University of Rwanda (ENTRY 51)


TUMENYE KANDI TWIRINDE ICYOREZO CYA KORONAVIRUSI

Koronavirusi iri mu muryango mugari wa za virusi zitera indwara zifata imyanya y’ubuhumekero yaba izoroheje ndetse n’izikaze.Icyorezo cya Koronavirus(COVID-19),  cyakwirakwiye ku isi giturutse mu gihugu cy’ubushinwa. Virusi ya korona  itere icyorezo cya COVID-19, yagaragaye bwambere mu gihugu cy’Ubushinwa, mu mugi wa Wuhani, mu ntara ya Hubei mukwezi k’Ukuboza 2019. Iki cyorezo cyageze bwambere ku mugabane w’Afurika ku wa 14 Gashyantare 2020, gihereye mu gihugu cya Misiri, nuko kigera  mu bihugu byo munsi  y’ubutayu bwa Sahara Ku wa 27 Gashyantare 2020, gihereye mu gihugu cya Nigeria hanyuma kigera mu Rwanda Ku wa 14 Werurwe 2020.Ibi byerekana ko icyorezo cya Koronavirusi gikwirakwira kuburyo bwihuse cyane kuko mugihe kitageze no kumezi atatu cyari kimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Koronavirusi ni icyorezo kica, cyandura kuburyo bwihuhese, gifata imyanya  y’ubuhumekero. COVID-19 yandura iyo umuntu ahuye n’umwuka urimo udutembabuzi duturutse mu mazuru cyangwa mu kanwa k’umuntu wayanduye iyo y’itsamuye cyangwa akoroye. Utwo dutembabuzi tw’umuntu wayanduye dushobora kugwa ku kintu cyangwa ahantu hanyuma abandi bakora kuri icyo kintu cyangwa aho hantu nyuma yaho bakikora mu maso, ku mazuru cyangwa ku munwa bagahita bandura COVID-19.  Ibimenyetso by’iyi ndwara  bigizwe no gukorora, kugira umusonga,  kunanirwa guhumeka , kugira umuriro ,kugira ibicurane ndetse no gucika intege hamwe no kubabara mu muhogo.Ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragara hagati y’umunsi wa mbere n’uwa 14 .COVID-19  imaze gukwirakwira hirya no hino ku isi ari nako abayandura hamwe nabo ihitana bakomeje kwiyongera hirya no hino ku isi. Kugeza  ubu , ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima rivuga ko ku isi  iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 891,031 naho abarenga 27,236,916 bakaba baracyanduye.

Kwirinda COVID-19  birashoboka kandi bikoroha cyane iyo buri muntu abigize ibye, ntiyigire ntibindeba. Muburyo bwo kwirinda Korona virusi hari mo gukaraba intoki  n’amazi meza  n’isabune ukabikora kenshi gashoboka kandi neza, kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose turi mubandi, gushyira intera nibura ya metero imwe hagati yawe n’abandi bantu. Kwirinda  icyorezo cya Koronavirusi ntabwo bireba  abantu runaka, ahubwo bireba abantu bose yaba abana, urubyiruko, yaba abasaza ndetse nabakecuru.

Ku isi hose, urubyiruko rwagaragaje imbaraga nke mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi ari rwo rwakabaye ruri ku isonga mu kuyihashya.Ubwo icyorezo cya Koronavirusi cyageraga hirya no hino ku isi, hari abatangiye kugisuzugura , bakita ngo ni ibicurane bisanzwe, abandi bati ni indwara y’abasaza n’abakecuru, hari n’abataremeraga ko COVID-19 ibaho naho abandi bati ni indwara y’Abashinwa. Uko gusuzugura  iki cyorezo cya koronavirusi, byagitije umurindi, maze gikwirakwira mu isi hose, gihitana abatari bake, abarwayi buzura  ibitaro, abandi barembera mu ngo zabo, imirimo myinshi irahagarara nuko hirya no hino hacura imiborogo bitewe n’umubare  ukabije w’abantu cyahitanaga ku munsi. Nubwo hano iwacu mu Rwanda cyahageze gitinze ho gato, twaramenye uburyo bwo  kukirinda, haracyagaragara urubyiruko  rugisuzugura kino cyorezo. Burigihe twumva polisi y’igihugu cyacu hari abo yafashe bizihiza isabukuru y’amavuko, abasangira inzoga mukabari , abagenda batambaye ugapfukamunwa ndetse nabarenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu ngo. Ibi byose bikagaragaza imbaraga nke urubyiruko  rugaragaza muri gahunda yo kwirinda kino cyorezo. Rubyiruko rero, iki cyorezo ni kibi kandi kirica kuburyo bukomeye. Kukirinda  bisaba ko abantu twese tugira imyumvire imwe, buri wese akabigira ibye, ntabe ntibindeba. Naho wowe kitakuzahaza bikomeye, ibuka ko  wacyanduza ababyeyi bawe n’incuti zawe  maze kikabahitana, ugasigara nta ho uhagaze, ugahinduka impfubyi n’incike  ari wowe ubyiteye.

Minisiteri y’ubuzima hari ingamba nshya ikwiye  gusuzuma, ikareba niba zakongerwa  mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi kuruhande rwabacuruzi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko virusi ya korona ishobora kumara iminsi itatu ku bikoresho by’ibyuma. Kubwiyo mpamvu rero, amafaranga y’ibiceri dukoresha  duhaha  nayo yaba intandaro y’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Mugihe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga butari bwakoreshwa hose, byaba byiza abacuruzi bagiye bambara uturindantoki  dukoze kuburyo bwumwihariko, kugira ngo intoki zabo zidahura namafaranga. Ikindi kandi, abacuruzi bakwiye kujya bakusanyiriza ibicyeri hamwe hanyuma bakabicanira mu mazi ashyushe kugira ngo n’iba hari virusi ya korona iri ho ipfe.Ibi bakajya babikora buri munsi barangije akazi. Inote nazo zakagombye kujya ziterwa umuti ukoze muburyo bwumuka wica koronavirusi.Ibi byatuma amafaranga  ataba intandaro y’ikwirakwira rya koronavirusi. Si nabura kandi kuvuga ko hakigaragara imbaraga nke mu bijyanye na gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubwibyo rero, minisiteri ibishinzwe ikwiye gushyira mo imbaraga kuko birakenewe  mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

COVID-19 yagize ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe  bw’abantu. Zimwe mu ngaruka za geze ku bantu hari mo nko kugira ubwoba bukabije bwo kwandura COVID-19  ndetse no gutinya ko yaguhitana cyangwa igahitana abawe. Ibi bikaba bikunze kugaragara cyane cyane ku bantu bibasirwa n’iki cyorezo kurusha abandi nk’abageze mu za bukuru ndetse n’ababana n’ubundi burwayi.  Ikindi ni uguhangayika bikabije ndetse no  kumva intekerezo zijagaraye akenshi biterwa no gutakaza akazi wari ufite, ugahora  wibaza uko ugiye kubaho mu minsi iri imbere. Kuba abantu barabuze ibyo bari bamenyereye gukora buri munsi  harimo nko gusabana n’abandi bituma ubuzima bwo mu mutwe  bukomeza guhungabana  muri  ibi bihe by’iki cyorezo.

Hari inama  twa kurikiza zikadufasha kubungabunga ubuzima bwacu muri kino gihe cya COVID-19. Mu rwego rwo kwita  ku buzima bwo mumutwe, tugomba kwirinda kumva amakuru akura umutima ndetse tukirinda kuganira n’abantu bakunda byacitse. Tugomba kandi gukomeza gukora siporo, kuganira n’incuti ku mbugankoranyambaga, gufata amafunguro  yujuje intungmubiri ndetse no kwivuza igihe twarwaye. Ibi bikomeza ku turemamo ikizere cyo kubaho hanyuma ubuzima bukagenda neza.

Banyarwa rero, iki cyorezo cya Koronavirusi  ni kibi , gifite ubukana kandi kica kitarobanuye, kizahaza ukirwaye kuburyo bukomeye, gifite ingaruka mbi yaba ku bukungu ndetse no kubuzima  bwabanyagihugu muri rusange. Kukirinda birashoboka cyane iyo dufatanije,tugahuza umugambi. Rubyiruko ,mbaraga  z’igihugu, uruhare rwanyu  muguhashya COVID-19  rurakenewe cyane.Nimucyo rero  twese hamwe, nk’abitsamuye,  duhagurukire kurwanya COVID-19, maze tuyihashye burundu, tuyirandurane n’imizi yayo .

 

www.who.int
www.rbc.gov.rw
www.womanandhome.com

 

Writer : UWUMUKIZA DIOSCOR from University of Rwanda

100 Comments

Nkurunziza

Nkurunziza

12 September 2020 17:53
Byiza cyane! Akazi keza ,kwirinda covid19 tubigire ibyacu.

Noel Niyigena

Noel Niyigena

12 September 2020 19:50
After reviewing this essay I found out that it is very interesting as the writter provided us many advices to avoid covid-19. Much Congratulations !

Nizeye

Nizeye

12 September 2020 20:04
Komereza aho rwose ni byiza! Ubutumwa burubaka

SEBENDA Thomas

SEBENDA Thomas

12 September 2020 20:42
You did an excellent job Dioscor, Inama zawe tuzikurikije ntakabuza twahashya iki cyorezi 100%

Providence

Providence

12 September 2020 21:07
So helpful I like it

Former Classmate

Former Classmate

12 September 2020 21:14
Ku murongo rwose Dioscor. Birasobanutse.

Mivumbi

Mivumbi

12 September 2020 21:40
Well stractured article . Keep it up bro.

Arsène

Arsène

12 September 2020 21:56
Great work!

Muhozi James

Muhozi James

12 September 2020 22:04
It's of gratitude to have acquired such information. It is influencing man. Courage, Dioscor.

Aristide

Aristide

12 September 2020 22:11
Wow! Hamwe nawe twakomeza kwirinda Covid 19 kandi byaba byiza

Brian

Brian

12 September 2020 22:12
Slow and steady makes it to the top, Keep it up and congratulation for your work done and Thanks for sharing

Mwumvira Espoir

Mwumvira Espoir

12 September 2020 23:26
Abantu bakeneye gusoma iyi nyandiko bizabafasha kumva impamvu zimwe mu myanzuro ibafatirwa. Congratulations to the author, @UWUMUKIZA DIOSCOR

Eric Niyonsenga

Eric Niyonsenga

13 September 2020 00:25
Yeah this is interesting for sure, content is fully of information of how to fight against covi19, thanks to the uwumukiza for your contribution you give the world through thsi essay!!! Nayikunze cyane❤❤

Nishimwe Ange

Nishimwe Ange

13 September 2020 01:15
Ubu ni ubutumwa bwiza kandi bwingenzi kubantu bingeri zose. Komera kandi ukomeze kwagura ubutumwa kubatuye isi. Ubutwari muvandimwe.

Yvette

Yvette

13 September 2020 03:15
Byiza [email protected] butumwa ni bwiza kubusoma bimfashije gusobanukirwa neza impamvu.keep going Dioscor

Iratuzi Jean Hope

Iratuzi Jean Hope

13 September 2020 03:51
Urakoze cyane kubwo kudukangurira kwirinda covid-19,komereza aho ugere kure

Niyifasha Dieudonne

Niyifasha Dieudonne

13 September 2020 04:11
Nibyo rwose tuyihashye

Mucye

Mucye

13 September 2020 04:24
Kwirinda Covid-19 birashoboka dufatanyije 👏

Twagirimana Alexandre

Twagirimana Alexandre

13 September 2020 06:36
Courage,aka nagatekerezo keza kbc

Olivier

Olivier

13 September 2020 07:50
Good message

Twahirwa

Twahirwa

13 September 2020 07:53
Muvandi kbs umurava ugira mugutanga ibitekerezo bizima nkibi sinabona uko mbivuga gusa komerezaho abantu nkamwe igihugu kirabakeneye cyn

Adeline

Adeline

13 September 2020 08:13
Wow this helpful,thank u Dioscor for reminding us how to fight against covid-19 we really appreciate ur work

Tuyikunde

Tuyikunde

13 September 2020 08:21
Urakoze cyane rwose kutwibutsa uruhare rwaburi wese mukurwanya iki cyorezo! We really appreciate ur work

Stiven

Stiven

13 September 2020 08:31
Nibyo pe corona virus twayirwana bigashoboka.

Didier

Didier

13 September 2020 08:44
Wow awesome@ Dioscor!!! This essay content really proves that you are well informed about this global uncertainty brought by covid 19 and that's okay.I do believe that if all people would follow the advice you mentioned this pandemic would end soon.Let all of us, children, youth,and adults,bring together our strengths in line to fight this pandemic. Thanks again@ Dioscor stay courageous and I can't wait seeing you doing more work like this!!!

Janet

Janet

13 September 2020 08:46
Akazi keza uwumukiza , iyi nyandiko ninziza ikubiyemo burikimwe kubijyanye n'indwara ya covid-19 buri wese yashishikarira kuyisoma akarushaho gusobanukirwa

Boaz Igiraneza

Boaz Igiraneza

13 September 2020 08:58
This content containskip helpful information about Covid-19 and how to fight against this pandemic. Thank you UWUMUKIZA.

Francois

Francois

13 September 2020 09:07
Kuyirinda borashoboka! Well done!!

NDAYIZEYE Francois

NDAYIZEYE Francois

13 September 2020 09:18
Ni byiza cyane kubona umusanzu nk'uyu ukozwe n'urubyiruko mwe mbaraga z'igihugu cyacu. Komeza utya ndabishimye rwose!

Patrick Biziyaremye

Patrick Biziyaremye

13 September 2020 09:34
Great work kbsa biramfashije cyane komereza aho

Innocent

Innocent

13 September 2020 09:53
Great work Mr. Dioscor! Keep it up bro

Philbert NDAYISHIMIYE

Philbert NDAYISHIMIYE

13 September 2020 09:59
Nibyiza Kanda ubutumwa utanze burasobanutse cyane mu rurimi rwacu kavukire! Keep it up Dioscor

Iris Mwiseneza

Iris Mwiseneza

13 September 2020 10:17
Wow!! Ubu butumwa nubwingenzi cyane kugihugu.

Zouzou

Zouzou

13 September 2020 11:01
Very very informative, thank you so much for this well narrated article!! Let's all follow given advice in fight against this pandemic. Congratulations to the writer. Sharing is caring!

TUYISHIME Ndungutse Clement

TUYISHIME Ndungutse Clement

13 September 2020 11:51
Nibyo koko urubyiruko cyane ruri gucika intege mukurwanya ikumira ryiki cyorezo, ark udukoze ahantu nukuri uradukanguye nibyiza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda twese nkurubyiruko

Pascasie

Pascasie

13 September 2020 11:54
Great work!

M

M

13 September 2020 13:46
Great work

Chichi

Chichi

13 September 2020 13:58
Thank you Dioscor! COVID-19 is real, so we must work together to fight against it. Together we can!

Aline kayitesi

Aline kayitesi

13 September 2020 14:03
Nice and interesting article. Let us put our effort together in order to protect against COVID19. Thank you for your contribution

Marlene

Marlene

13 September 2020 18:06
Rubyiruko ,mbaraga z’igihugu, uruhare rwanyu muguhashya COVID-19 rurakenewe cyane! Inama nziza cyane!👏👏

Niyirora Peter

Niyirora Peter

13 September 2020 18:30
Birakwiye ko dusoma iyi nyandiko isobetse ibisobanuro byuje ubuhanga bwakwifashishwa mu rugamba rwo kwirinda , kurwanya ,ndetse no kurandura burundu Covid-19 ku isi . @ Uwumukiza Dioscor rwose untanze umushi ndakurahiye !!! Akazi keza!

Rumanzi Ildebrand

Rumanzi Ildebrand

13 September 2020 20:43
Murakoze cyane Dioscor Birakwiye ko twese dukomeza gufatanya kwirinda iki cyorezo haba abana ndetse nabakuru!!!

Sabine

Sabine

13 September 2020 21:37
Wonderful Dioscor we can fight it together

J

J

13 September 2020 21:39
Byiza cyane Dioscor. Reka dufatanye turwanye iki cyorezo.

Josue Karama

Josue Karama

13 September 2020 21:43
Very meaningful Brother

Felix

Felix

13 September 2020 22:01
Great work bro

Ikundabayo

Ikundabayo

13 September 2020 22:42
Wow! Very interesting article! Thank you @Dioscor, keep going on, you're contributing to the way of stopping Covid19

Emmanuel

Emmanuel

13 September 2020 23:52
Mu byukuri iyi nyandiko irimwo ubutumwa bwiza cyane! Bwafasha abatuye isi, cyane cyane urubyiruko rukubahiriza ingamba zashyizwe zo kurinda ikwirakwira rya korona virus.

Gisele

Gisele

14 September 2020 01:23
Urubyiruko turi Imbaraga z'igihugu, nidufatanya tuzatsinda iki cyorezo. @Dioscor wakoze k'ubwubutumwa bwiza bukubiye muri iyi nyandiko.

Shimwe

Shimwe

14 September 2020 05:54
Congratulations

Mugisha Adolphe

Mugisha Adolphe

14 September 2020 07:41
Nshimye cyane inama ugira Abantu zo gukomeza kwirinda Covid 19 Komereza aho @Dioscor

MUHIKIRA SHEMA Prince

MUHIKIRA SHEMA Prince

14 September 2020 07:55
Nice advices DIOSCOR, we have to join hands together to fight against Covid-19. Keep it up Brother and bring more.

Jeannette

Jeannette

14 September 2020 08:41
Thank you Dioscor

Elie

Elie

14 September 2020 08:50
Byiza cyane! Dukwiriye Kwirinda iki cyorezo twubahiriza ingamba zose

GASASIRA SAMUEL

GASASIRA SAMUEL

14 September 2020 10:53
Komereza ho Kandi urakoze cyane kuruhare uri kugira mubukangurambaga bwokwirinda covid 19

Sandra spark

Sandra spark

14 September 2020 11:12
Great article Dioscor. Turashoboye dufatanije . Keep it up.

Ildephonse

Ildephonse

14 September 2020 11:17
Urakoze cyane kubwishusho yiki cyorezo utweretse. Twese abanyarwanda dushyire hamwe tukirwanye maze duture mu Rwanda ruzira Corona virusi

Bosco

Bosco

14 September 2020 12:01
Dear brother Dioscor,this is a very significant endeavor and thank you very much for your commitment to increase the awareness on the pandemic.Wishing you more achievements to support the globe.

MOISE NIYOGAKIZA

MOISE NIYOGAKIZA

14 September 2020 16:00
GOOD IT'S VERY HELPFUL TO KNOW ALL THIS INFORMATION FOR BETTER FIGHTING THIS PLAGUE

Theo

Theo

14 September 2020 16:50
Nibyo koko urubyiruko rugomba gushyira imbaraga nyinshi mu kwirinda Covid19. Urakoze cyane @DIOSCOR

Parpetue

Parpetue

14 September 2020 17:00
Ni byiza cyane Dioscor! Komereza aho .nishimiye ukuntu wagaragaje indi mamba nshya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid19 kubacuruzi .Nibyo koko abacuruzi nabandi Bose bafite aho bahurira namafaranga bajye bambara uturindantoki!

Patrick

Patrick

14 September 2020 17:20
Good job well done brother @Dioscor! Thank you so for advising the youth and all other people to work together in the way of stopping Covid19!

Alice

Alice

14 September 2020 17:33
Ubu Ni ubutumwa bwiza cyane !Covid19 Ni icyorezo kibi. Nk'uko wabigaragaje muri iyi nyandiko abarenga 27,236,916 Iki cyorezo kimaze kubahitana! Ni ngobwa Ko dukaza ingamba zo kwirinda. Urakoze cyane @DIOSCOR! Komereza aho!

Bourivan

Bourivan

14 September 2020 17:41
Well done

Aphrodis

Aphrodis

14 September 2020 17:41
Very good message @DIOSCOR! If Covid19 can spend 3days on coins ,we have to wear gloves while receiving cash!

Young

Young

14 September 2020 17:43
So helpful message

Tumukunde

Tumukunde

14 September 2020 18:29
Urakoze cyane Dioscor! Niba Covid19 yarakwirakwiye ku isi hose mu gihe gito kuriya, nti tugomba kujenjeka nagato mu rugomba rwo kuyirwanya

Francis DUFITUMUREMYI

Francis DUFITUMUREMYI

14 September 2020 19:08
Woow!!!! This is so helpful dear Dioscor. Keep it up and together we can eradicate it.

KWIZERA

KWIZERA

14 September 2020 19:20
Byiza cyane Dioscor,dukomeze ingamba zo kwirinda

Herman Nshimiyimana

Herman Nshimiyimana

14 September 2020 20:33
Wow Diascor !! Really it sounds good to have some one like who really wants to make awareness about this pandemic disease for better wellbeing of the people.keep it up Uwumukiza ,I'm sure this essay will make changes ! My best wishes !!

Jean Pierre

Jean Pierre

14 September 2020 20:50
Urakoze cyane! Wongeye kutwibutsa uko Covid19 yandura Ndetse n'uburyo tuyirinda!

Minani  theoneste

Minani theoneste

14 September 2020 21:10
Thank you @DIOSCOR ! Let's work together in order that we stop Covid19

HAGABIMANA

HAGABIMANA

14 September 2020 21:17
Nibyo koko kurwanya Covid19 bigomba ubufatanye, nti tugomba kumva Ko Hari abantu runaka bireba gusa!

Fabrice

Fabrice

14 September 2020 21:24
Urakoze gutanga umusanzu wawe mu rugomba rwo guhashya Covid19!

Patrick Niyonzima

Patrick Niyonzima

14 September 2020 22:45
Urakoze cyane ku bwubukangurambaga utugejeje ho! Twese n kabanyarwanda dukwiye gushyira hamwe tugahashya kino cyorezo

Pascal

Pascal

14 September 2020 23:51
Birakwiye Ko buri wese afatiyambere mukurwanya kino cyorezo! Nakunze ukuntu wahise mo gutanga ubukangurambaga, bwo kurwanya Covid19 ,mu rurimi rwababyeyi bacu twese tumva!

Samuel

Samuel

14 September 2020 23:59
Very good and well structured article! I really appreciate how you have given health practice to follow in order to handle stress and anxiety in this pandemic disease! That is very important! Thank you very much @Dioscor

JACKSON

JACKSON

15 September 2020 08:05
that is great, very interesting and well organized article

SOLANGE UWIMANA

SOLANGE UWIMANA

15 September 2020 08:09
COVID19 ni indwara mbi ,birakwiye ko twese duhagurukira kuyirwanya

MEDIATRICE UWAMARIYA

MEDIATRICE UWAMARIYA

15 September 2020 08:14
ni ukuri komereza aho , utanga umusanzu wawe mu kwirinda COVID19

MBARUSHIMANA

MBARUSHIMANA

15 September 2020 08:28
ni byiza cyane @DIOSCOR! iyo ngamba yuko abacuruzi bazajya bambara uturindantoki ikwiye gusuzumwa ninzego zibishinwe.turikumwe nawe murugamba rwo kurwanya COVID19!

MUPENZI

MUPENZI

15 September 2020 09:25
THANK YOU SO MUCH @DIOSCOR! KURWANYA CORONAVIRUS TUGOMBA KUBIGIRA IBYACU. I APPRECIATED HOW YOUR ARTICLE IS STRACURED

RUTABAGISHA

RUTABAGISHA

15 September 2020 09:58
Tufatanye kuyirwanya tuzatsinda

gerard

gerard

15 September 2020 11:36
ni byo koko iki cyorezo ntabwo ari icyo gusuzugura, kubera ko kirakaze! duhagurukire kugihashya

marine

marine

15 September 2020 11:57
urakoze cyane @dioscor! nibyo koko iki cyorezo ntabwo kukirinda bireba abasaza nabakecuru, ahubwo bireba uwariwe wese ,hatitawe kukigero ageze mo. komereza aho ufasha umuryango nyarwanda kwirinda covid19

EMELYNE

EMELYNE

15 September 2020 12:03
great work kbx!

ANNET UWAMAHORO

ANNET UWAMAHORO

15 September 2020 12:14
UBU NI UBUTUMWA BWINGWNZI BUKWIYE KUBWIRWA ABANTU BOSE. KOMEREZA HO MU RUGAMBA RWO GUHASHYA KINO CYOREZO #COVID19 KUYIHASHYA BIRASHOBOKA

PASCALINE AHISHAKIYE

PASCALINE AHISHAKIYE

15 September 2020 12:29
wow! komereza aho DIOSCOR!, uri gutanga umusanzu ukomeye ku bantu bose. iyi article yawe, birakwiye ko buri wese ayisoma!

Iradukunda Blanche

Iradukunda Blanche

15 September 2020 16:12
Wawwww! Well done Dioscor!

Abijuru  Aline

Abijuru Aline

15 September 2020 18:49
Urakoze cyane Dioscor , twese hamwe turwanye Covid19!

Prosper

Prosper

15 September 2020 23:34
Very interesting for your precious time to type this article in a trip of raising awareness about Covid-19,you thoroughly pledge our community! But novel coronavirus pandemic can attack everyone but there is group whose are in the risk like People Living With NCDs(PLWNCDs) but let's keep weeping out all myths relating to Covid-19 then we showcase all ways we can use to curb the spread of the pandemic thru everyone's enthusiasm! Keep it up brother

Marie Stella

Marie Stella

16 September 2020 11:08
Interesting and helpful

Mukaneza

Mukaneza

16 September 2020 11:28
Wooow wakoze akazi keza Dioscor !

Nzayisenga

Nzayisenga

16 September 2020 14:24
Urakoze cyane Dioscor, Covid19 tuyihashye!

Julius

Julius

16 September 2020 15:41
Aim high buddie

Mbuyi

Mbuyi

16 September 2020 19:04
Twirinde covid-19 twubahiriza ingamba zashyizweho Kandi courage

Byiringiro

Byiringiro

17 September 2020 01:02
Ubu butumwa bugezwe ku banyarwanda bose. Icyo nakunze nuko bwanditswe mu kinyarwanda bityo bikaba byafasha abantu benshi gusobanukirwa ibyerekeye Covid 19

Aime

Aime

21 September 2020 22:04
Abanyarwanda Bose babashije gusoma ubu butumwa Kandi bagakurikiza inama zikubiyemo ntakabuza covid-19 twayitsinda

James NIYIBIKORA

James NIYIBIKORA

22 September 2020 09:30
Urakoze Dioscor, Ni ingenzi gukomeza gukora ibikorwa nko gukora siporo no kurya iryo y'uzuye mugihe nkiki kirimo icyorezo kuko bidufasha no kwirinda izindi ndwara. Kandi ikindi cyingenzi nuko no guharanira kumvira Imana ari ishingiro ry 'ubwirinzi bwuzuye ku bantu bose.

Shyaka Tuyisenge Modeste

Shyaka Tuyisenge Modeste

22 September 2020 20:01
Hello Dioscor, This is a very insightful article you just wrote. You not only told us the background of this corona virus pandemic but you also advised us on how we can get through it. This act will have a very strong impact on the people who will read it! Thank you very much! God bless.

Leave a Comment

Your email address will not be published.