URWANDIKO BANA BANGE
Buzima umwana wintangarugero mubihe bidasanzwe
URWANDIKO
Umusaza Kanyarwanda
Ku bana bato b’u Rwanda
Mwa bana mwe muraho neza? Nimugire impagarike . Ntimusobwe ndabifuriza ubuzima banabange.
Urukumbuzi ni rwinshi. Nubwo mutanzi,nitwa Kanyarwanda.
Nge ndabazi kandi ndabakunda .
Nimujjya mubona akazuba karashe kagasimburana n’akavura mu bihe , mukabona murajya kwiga mu mahoro ndetse n’ababyeyi mubanye neza, mujye mumenya ko Kanyarwanda ndikumwenyura mbareba
Bana ba! Nandika uru rwandiko nari mpagaritse umutima kuko ntari nzi igihe ruzabagereraho
ariko igihe cyose ruzahagerera muzumve inkuru ngiye kubabwira kandi muyizirikanebana bange.
Bana ba, hambere twarateraga gusa, kuko burya u Rwanda ruratera ntiruterwa .
Ariko dore ishyano riraguye nk’ahandi mu bindi bihugu twatewe n’umwanzi utagaragara kandi
Uwo munyagwa azira ubutore.
Bana ba! Habayeho umwana witwaga Buzima, akabaho anezerewe, yubahaga ababyeyi agafata indyo yuzuye kandi akaruhuka bihagije nkuko ababyeyi babimusabaga. Kera kabaye mu gihugu cy’iwabo baterwa batiteguye.
Bakibaza ku mwanzi,intumwa irahasesekara mu gihugu k’iwabo iti: "Mvuye kure bavandimwe " .Ikivuga,abayobozi bo mu gihugu cyo kwa Buzima bakundaga ababagana bati: “Bakuzimanire.”
Intumwa iti:“Mbashimiye ineza mungiriye ariko mureke nsohoze ubutumwa: burya twaratewe kandi uwaduteye ntagirapuhwe ,afite ubukana kandi akomeje kworeka imbaga ; namwe mube maso nshuti bavandimwe "
Nuko umuyobozi wagiraga ubuntu kandi akunda abaturage, amaze kumusiganuza neza yumva iyo ntumwa iramushimishije ku bwo kumuburira ; numutima ukomeye nuko aravuga ati:”Baguhe inka ndwi ugize neza ku bw‘uyu muburo” .
Intumwa iti: "Ntabwo nzikwiye nge ndi intumwa gusa; uwantumye ni we wakazihawemubyeyi ".
Umukuru w’igihugu cyo kwa Buzima ati:”Yuuuuu nta kibazo, we azatume indi ntumwa ize ishyikire cumi n’ebyiri”.Nuko bakomeza kuzimanira iyo ntumwa bayitaho ndetse bayiha n’akanozangendo
Inkuru y’umwanzi ikwirakwizwa mu gihugu hose ndetse n’izina riravugwa, ko uwo munyagwayitwa korona virusi.
Ntibyatinze n’umwana muto Buzima inkuru imugeraho. Akibimenya nk’akamenyero keza yari afite ko kubaza igihe ari ku ishuri, akabazamwarimu buri kimwe cyose adasobanukiwe kandi igihe ari mu rugo akabaza ababyeyi, maze na we akanyurwa n’uko yasubizwaga byose uko yabibajije kandi bagakoresha ingero yumva.
Buzima agana ababyeyi ababaza iby’umwanzi utagaragara K O R O N A V I R U S I.
Ababyeyibati” Buzima mwana wacu ntukuke umutima umwanzi wamenyekanye nubwo yaba akomeye,iyo habaye ubumwe kandi akarwanywa n’imbaraga aratsindwa. "
Nyina yungamo ati :" Banzausobanukirwe mwana wacu Buzima . Umwanzi dufite ni indwara, gusa irakomeye kurusha izo dusanzwe turwara. Igendera mu matembabuzi nk’amacandwe cyangwa ibyunzwe;
Ni indwara yandura iyo ugize aho uhurira n’amatembabuzi y’uyirwaye akagera ku mazuru yawe ,mu kanwa cyangwa mu maso .. "
Buzima ati:”none se mama, ubwo twese ntizadufata ko numva iteye ubwoba kandi ahari itakwirindwa?”
Nyina yongera agira ati "Oya kuyirinda nubwo bigoye birashoboka. Guhera ejo nta bwomuzasubira kwiga kandi natwe nta bwo tuzasubira ku kazi ndetse hazajya hagenda gusa abantu bagiye gukora ibikorwa by’ingenzi nk’ubucuruzi ndetse n’iby’ubutabaz i n’umutekano. Ndetse kudasuhuzanya mu buryo busanzwe nko guhoberana cyangwa guhana ibiganza ni bumwe mu buryobwo kwirinda.
Gukorora cyagwa kwitsamura hifashishwa agatambaro gafite isuku ukagacyinga kumunwa no kumazuru hanyuma ugahita ukamesa n’amazi meza n’isabune kandi igihe ugiye muruhame ukambara neza agapfukamunwa gahishe umunwa namazuru kugirango wirinde urinde nabandi"
Buzima ariyumvira abaza nyina ubona ahangayitse ati "None se inshuti zange zo nta bwo zizarwara ko zo zitazi uko zakwirinda iyi ndwara? "
Nuko se wa Buzima aramwenyura ati :"Humura inshuti zawe na zo zamenye amakuru kuko ubuyobozi bwamenyesheje abantu bose iby’iyindwara n’uko yakwirindwa ;rwose ubu na bo nibirinda neza muzasubira ku ishuri mwongere musabane bameze neza"
Nuko Buzima n’ababyeyi be bakomeza kuba mu rugo kandi ababyeyi ba Buzima bakamufasha gusubiramo amasomo muri iyo minsi atajyaga kwiga.
Byakomeje kugenda neza; hatangwa n’ ubundi butumwa mu gihugu hose.
igihugu cyo kwa buzima cyakomeje gutangaza uburyo bwo kwirinda . Bikorwa muburyo butandukanye kuburyo buri muntu wese yabimenye kandi akabikora neza nkuko babijyirwagamo inama nubuyobozi.
Basabwe kwambara udupfukamunwa igihe basohotse murugo bagiye kuba bahura nabandi muruhame kandi bagakomeza kwisukura intoki kenshi gashoboka.
Bana ba! Ntakitagira iherezo .
Nyuma yigihe mugihugu cyo kwa Buzima hakurikizwa ingamba zari zarashyizweho kandi zikurikizwa neza ,Buzima nabandi bana basubiye kumashuri ari bazima. Bari bafite urukumbuzi rwinshi kuko bataherukaga kubonana nyuma yiminsi myinshi bari bamaze murugo.
Ariko urukumbuzi ntirwatumye bahoberana ngo bice ingamba zari zarafashwe ahubwo bahanye inkokora abandi bakoresha ibirenge. Abana bose baje bambabye udupfukamunwa bakaraba intoki binjiye mwishuri nkuko bari barabikanguriwe , kandi ubona bishimye maso basa nabatsinze ikizamini gikomeye.
Bana ba !Koko kuba bari bagarutse ari bazima bose, bakaza uko bagiye nintsinzi.
Ninagruka nziza zo kumvira ababyeyi no gukurikiza ingamba zose bari barabwiwe mugihe cyo kuguma murugo.
Bakigera mwishuri mwarimu wishuri Buzima yigagamo yamusabye ko umwe muribo yahaguruka agasangiza abandi uko ibihe bye byagenze igihe bari bari murugo.
Buzima wari wicaye imbere adatinze arahaguruka araterura ati “ Murakoze , mbere nambere muraho neza nshuti zange , muraho neza mwarimu.
Narimbakumbuye kandi ndishimye ko nongeye kubabona. Mugihe cyo kuguma murugo nize gukora imirimo inyuranye yo murugo ntarinzi gukora mbifashijwemo nababyeyi
nize kumesa neza imyenda yange ,nkabikora ntoranya imyenda nkurikije amabara nuko yanduye mbere yo gutangira kumesa, hanyuma nkamesa neza mumazi atandukanye nita kuhantu hari ibizinga kumwenda nkahavuguta kandi nkanika neza kumogozi ahantu hagera izuba.
Kandi twakoze imyitozo ngororamubiri mfatanyije nababyeyi, bakomeza no kumbwira akamaro kimyitozo ngororamubiri. Rwose namenyeko umwana ukora imyitozo ngororamubiri atarwaragurika ngo asibe ishuri kandi amenya ubwenge kuko iyo asubiramo amasomo ahita abifata vuba kuko ubwonko bwe buba bwagize umwanya wo kuruhuka uhagije igihe ari mu myitozo.
Ababyeyi bange banganirije kubumenyi butandukanye bwigihugu, nakunze cyane amateka yintwari , menyako twese uko turi nkabana dufite ubushobozi bwo guharanira kuba intwari kanditukaba twabigeraho ntakabuza. Byari biteye amatsiko pe, numvaga bakomeza kumbwira itandukaniro hagati yibyiciro byintwari aribyo Imena , Imanzi n’ Ingenzi
Kiriya gihe cyabaye akanya ko kwiga byinshi kurusha uko natekerezaga ko ari akanya ko kuryamano gukora ibindi byimyidagaduro ntakoraga igihe cyamasomo.
Nasubiyemo amasomo ndetse ubu ndumva niteguye gutsinda neza kuko ababyeyi bamfashije gusubiramo ibyo twize, nsubiramo imyitozo itandukanye twari twarakoze mwBuzima arongera arashima hanyuma asubira mumwanya we. Nuko mwarimu arababwira ati “twese tuvuze uko byagenze twatinda kandi dufite igihe gito , Buzima arakoze nizeyeko nabandi mwabashije kuganira nababyeyi cyangwa abandi mubana murugo kandi bakabafasha gusubiramo amasomo“ .
Buzima akomeza kwitwara neza haba mwishuri no hanze kandi akomeza gukundwa nabagenzi bekuko yari umwana ukunda abandi , akubaha bose ntacyo agendeyeho. Kandi mumasomo buzima yaje kuba uwambere mwishuri ,guhera ubwo bikomeza bityo ari umuhanga mwishuri kuko yahereye kubyo yasubiyemo arimurugo afashijwe nabanyeyi kandi yiha intego ko atazongera kurangara ahubwo azakora cyane. Mwishuri akomeza umuco gukunda gusoma kandi akabana neza nabandi ,kugirango azagere kundoto yarafite zo kuzaba intwari. ishuri kandi bamfasha no gusoma muzindi mfashanyigisho nibitabo bitandukanye. “
Singe wahera hahera umwanzi watsinzwe kandi agakomeza kwirindwa mu gihugu cyo kwa Buzima
Bana bange, nizere ko inkuru mwayumvise neza kandi muyikuyemo inyigisho. Imyitwarire myiza ya Buzima mujye muyigenderaho , mwumvire kandi mukundane .
Bana reka mbibire akabanga ! Gusoma nisoko yubumenyi nubuhanga ,kandi gukunda bose ,abirabura nabatirabura ,abarebare nabagufi ,abafite ubumuga ubwo aribwo bwose nabatabufite , bose ubakunde mukine kandi mufashanye . Muzagera kubyo mwifuza mwese hamwe.
Yari umusaza KANYARWANDA ubakunda cyane.
Writer : RUTABAGISHA Regis from University of Rwanda
131 Comments
Alice
04 September 2020 12:28Sacyega
04 September 2020 12:29Eric
04 September 2020 12:46Joselyne
04 September 2020 12:54NTAKIRUTIMANA DESIRE
04 September 2020 12:59USABYUWERA Naphtal
04 September 2020 13:17Iradukunda steven
04 September 2020 13:18Willine
04 September 2020 13:25KUBWIMANA Louis De Gonzague
04 September 2020 13:27Hilary Shi
04 September 2020 13:29emile maurice
04 September 2020 13:35Lucie
04 September 2020 13:52H U F F I E
04 September 2020 14:07Brune
04 September 2020 14:27Benimana
04 September 2020 14:40Gretha
04 September 2020 14:43Aykam Ltd
04 September 2020 14:53Kamugisha Godfrey
04 September 2020 15:05Rachel
04 September 2020 15:44Emmanuel
04 September 2020 15:55frank kangi
04 September 2020 16:02Michelle
04 September 2020 16:07Raissa
04 September 2020 16:12Rachel Nini
04 September 2020 16:16Gakwandi aliane
04 September 2020 16:39Isaac
04 September 2020 16:40Wilfride Simbi
04 September 2020 16:40Joselyne I
04 September 2020 17:07Felicien Sangwa
04 September 2020 17:31Sano Gerard
04 September 2020 17:42Bosco
04 September 2020 18:35Honore
04 September 2020 18:41Dom.K
04 September 2020 18:51Marie Paule
04 September 2020 19:07Tumukunde Alliance
04 September 2020 19:14Thacien
04 September 2020 20:45Ernest
04 September 2020 20:56HABUMUREMYI Schadrack
04 September 2020 21:42Mugenzi
04 September 2020 21:50Michelle
04 September 2020 21:53Regis Ruta
04 September 2020 22:19Mamie
04 September 2020 22:19Denise Amélie
04 September 2020 22:34Bizi
04 September 2020 22:38Bizimana
04 September 2020 22:41Mupenzi felin
04 September 2020 22:41Bizimana jean pierre
04 September 2020 22:47Peter
04 September 2020 22:49Sugira
04 September 2020 22:50Ishimwe Denis
04 September 2020 22:52Nkotanyi Bénie
04 September 2020 22:53Aboubakar
04 September 2020 23:20Aslam
05 September 2020 00:05JK
05 September 2020 00:18Gapesa
05 September 2020 00:20Pamela
05 September 2020 01:59Charline Niyitegeka
05 September 2020 02:11Emile Senesbent
05 September 2020 04:32Niyigena sinai
05 September 2020 06:22Eric
05 September 2020 07:13UWIMANA Jean Baptiste
05 September 2020 07:16N. Ukwishaka Emelyne
05 September 2020 07:53Evodie NDAYISHIMIYE
05 September 2020 08:42Diane Niyonkuru
05 September 2020 09:31Blandine
05 September 2020 10:58NDAMUKUNDA
05 September 2020 10:59Aline
05 September 2020 11:01Rugamba
05 September 2020 17:22Chelsea
05 September 2020 17:48NIYIBIZI
05 September 2020 18:40Emelyce. B
05 September 2020 19:42Régis
05 September 2020 19:48Fiston
05 September 2020 20:34Rukundo William
05 September 2020 22:29Dukeshimana Patient
05 September 2020 22:40Nshimiyimana richard
06 September 2020 00:42Mico
06 September 2020 00:50Munyempanzi yves
06 September 2020 01:29Paccyu
06 September 2020 02:47Vanessa Uwase
06 September 2020 03:03Nishimwe Marie claire
06 September 2020 04:38Twagirimana Alexandre
06 September 2020 06:42Uwizeyimana
06 September 2020 07:48Gisele
06 September 2020 08:26Queen Ora
06 September 2020 08:47Nshuti Noella
06 September 2020 09:12Emile
06 September 2020 09:18Hubert
06 September 2020 11:30Noella
06 September 2020 12:05Noella
06 September 2020 12:10Gislaine
06 September 2020 12:26Karimba Nibishaka
06 September 2020 12:54Christian
06 September 2020 13:30kadeaux
06 September 2020 14:30Yves uwase
06 September 2020 14:55Mauritz
06 September 2020 15:51Dunia moses
06 September 2020 17:30Nishimwe Ange
06 September 2020 22:41ISHIMWE Cédric
06 September 2020 23:34musinga
07 September 2020 01:52tuyishime Philbert
07 September 2020 01:59Manz fabrice
07 September 2020 02:40Emmanuella Assoumpta
07 September 2020 02:57Colombe
07 September 2020 10:46Shema
07 September 2020 11:46Gabriella
07 September 2020 12:22Vedaste
07 September 2020 12:30Providence Irakoze
07 September 2020 13:59Kelvin
07 September 2020 19:05Ange Lissy
07 September 2020 20:55Isabelle Mucyowera
07 September 2020 23:55manzi
08 September 2020 02:45David
08 September 2020 11:43Robert
08 September 2020 11:44Yvonne
08 September 2020 13:40Charles Twagirayezu
08 September 2020 14:36Brenda
09 September 2020 01:17Umukundwa Pamela
11 September 2020 01:55uwimana marie goreth
11 September 2020 11:45Gihozo
12 September 2020 08:49Marlene
13 September 2020 17:43Elysée
14 September 2020 21:58Liliane Iradukunda
14 September 2020 23:19Niyonkuru Akbaru
15 September 2020 10:41Blackstone
15 September 2020 13:57Gosh
16 September 2020 15:30Benitha Cassidy
16 September 2020 15:44Ishimwe Ruth
16 September 2020 16:33Angelon
16 September 2020 22:14Galice
18 September 2020 20:34